Umuhanzi Audace Munyangango uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Auddy Kelly aratangariza abakunzi be ko batazongera kumubura dore ko ngo yari ahugijwe n’amasomo none akaba yayarangije.
![]() |
| Auddy Kelly n'Umwe mu barimu bamwigishije |
Uyu muhanzi uririmba mu njyana
gakondo wari utangiye kwigwizaho imbaga y’abafana akongera akazimira, byatumye
abenshi mu bari batangiye gukunda ubuhanzi bwe babyibajijeho cyane.
Mu kiganiro twagiranye, Auddy Kelly,
atazuyaje yagize ati “Ubu ibyishimo ni byose, amasomo yagiye ku ruhande,
abibazaga aho naburiye ntibazongera kumbura ukundi.”
Auddy Kelly ni umwe mu banyeshuri
barangije amasomo yabo muri uyu mwaka wa 2015 akaba yigaga mu cyahose ari
Ishuri Rikuru ry’ Imari n’Amabanki, SFB, kuri ubu ryagizwe Kolegi y’Ubucuruzi
n’Ubukungu, CBE muri Kaminuza y’u Rwanda.

No comments :
Post a Comment